Ubuyobozi bwa Ayateke Star burakangurira abaturage gutanga amakuru y'abangiza ibikorwaremezo by'amazi.

Muri iki gitondo cyo kuwa 27/11/2018 nibwo hafashwe umujura wiba za trapillon afatiwe mu kagari ka Bukora ho mu karere ka KIREHE; Akaba yasanganywe n'umwobo bazishyiramo mbere yuko imodoka iza kuzipakira nk'ibyuma bishaje. Ibi bikaba bibangamira ikwirakwizwa ry'amazi meza kubaturage. Ubuyobozi bw'AYATEKE STAR COMPANY Ltd Bukaba busaba buri wese gutanga amakuru igihe abonye umuntu ukora ibikorwa nkibi.