Inama ngarukamwaka ihuza abayobozi ba Ayateke Star Company mu kureberahamwe ibyagezweho no guhiga ibizakorwa mu mwaka utaha wa 2019

Kuri uyu wa 18 ukuboza 2018 ubuyozi bukuru bw’Ayateke star compampany ltd bwakoranye inama n’abayobozi bose bo kumashami; n’inama ngarukamwaka yabereye muri honey in honey Motel igamije kureberahamwe ibyagezweho mu mwaka wose wa 2018 no gutegura ibizakorwa m’umwaka ukurikira wa 2019.

Ni mu gikorwa kitabiriwe n’abasaga 50 baturutse kumashami yose ya Ayateke star bagizwe n’abayobozi b’amashami(branch managers) abashinzwe tekiniki kumashami(Head of Technical Teams) abacungamutungo n’abashinzwe kwishyuza (Accountants and recovery officers)

Muri iyi nama habereyemo kumurikira umuyozi Mukuru wa company ibyagezweho kuri buri shami no kugaragaza imihigo y’umwaka utaha wa 2019; abayobozi b’amashami yose uko ari umunani(8) bakaba barahawe umwanya wo kugaragaza imigabo n’imigambi y’amashami ya AYATEKE STAR COMPANY LTD  bahagarariye.

Abayobozi bamashami basobanuraga ibyakozwe banatanga imigabo n’imigambi y’umwaka utaha ku mashami bayoboye.

Nyuma yo kumva imigabo n’imigambi ku mashami atandukanye hakurikiyeho kungurana ibitekerezo kumikorere n’imikoranire myiza n’abafatabuguzi.

Abitabitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo gutanga inyunganizi, inama n’ibitekerezo mukurushaho kunoza servisi zitangwa n’ayateke star company ltd

Mwijambo ryiganje mo gushimira ibyagezweho Umuyobozi Mukuru yagejeje kubari bitabiriye iyi nama yabasabye gukorana umurava gukomeza gutanga service nziza kubafatabuguzi no gukomeza kuba indashyikirwa n’ubunyamwuga;

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi ibumuso (Director of Administration and Finance); Umuyobozi Mukuru (Managing Director) n’umuyobozi mukuru wungirije (Deputy Managing Director)

nyuma yiyi nama y’abayobozi ba Ayateke Star Company  hakaba harakurikiyeho gufata amafoto y’urwibutso n’ubusabane.

Umuyobozi Mukuru n’abayobozi ku mashami yose ya AYATEKE STAR Company Ltd.

Write Review