Ayateke star irakangurira abantu bose bakora ibikorwa bishobora kwangiza cyangwa kubangamira ikwirakwizwa ry'amazi meza ko bagomba kubihagarika ndetse n’igihe biri ngombwa bikamenyeshwa ubuyobozi bwa AYATEKE STAR Company mbere yuko ibyo bikorwa bitangira; Amatiyo cyangwa ikindi gikorwa remezo kihaherereye kikabanza kwimurirwa Aho bishoboka.
Amazi ni kimwe mubintu by’ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi; Ni muri urwo rwego AYATEKE STAR Company Ltd yasyize imbaraga mukunoza serivisi zo kugeza Amazi meza ku baturage aho ubu dukorera mu turere tw’ibyaro tugera kuri 11 mu gihugu hose.
Kubungabunga ibi bikorwaremezo ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bituma Amazi meza agera kuri benshi kandi kugihe.
Bimwe mu bikorwa bibangamira ikwirakwizwa ry'amazi meza harimo ibyangiza Amasoko, Imiyoboro y'amazi ndetse n'ibigega byifashishwa mu kubika no kwegereza amazi meza Abaturage. Hakaba hagomba gushyirwamo imbaraga mu kubungabunga ibi bikorwaremezo bihari.
Ni muri urwo rwego buri wese asabwa kwirinda ibyaribyo byose bishobora kwangiza ibi bikorwaremezo.
Abacukura n'abakora imihanda bagomba kubimenyesha mbere kugira ngo berekwe ahanyura Amatiyo babashe kuyabererekera atangijwe.
Mukarere ka Gatsibo aho i kompanyi icukura amabuye y'agaciro yamennye amatiyo ajyana amazi mu baturage kugira ngo yigire mu birombe.
Tubibutse kandi ko kwangiza ibikorwaremezo kubushake bihanirwa n'amategeko;
Buri wese akaba asabwa kutarebera igihe hari ahangiritse ibikorwaremezo by'amazi kugira ngo habashe gusanwa kugihe amazi akomeze agere kuri bose nkuko twabigize intego
NB: igihe hakenewe gukorwa ibikorwa byabangamira ibi bikorwa remezo, usabwe kumesha mbere kw'ishami ry'AYATEKE STAR rikwegereye cyangwa ukatwandikira ubutumwa unyuze hano kurubuga rutanga service.
svylecxtgj on Oct 24, 2020 / 12:24
Reply